Amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda kuva mu 1990
Mu mwaka
wa 1990 :
Tariki ya
1 Ukwakira: umupaka wa
Kagitumba wagabweho igitero cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze
imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora
igihugu hifashishijwe inzira y’intambara.
APR (Armée
Patriotique Rwandaise), ishami rya gisirikare rya FPR ku ikubitiro ryari
riyobowe na Gen. Maj Fred Gisa Rwigema, gusa ubutegetsi bwa Habyarimana
bubifashijwemo n’abacanshuro bwabashije gukoma mu nkokora APR .
Mu gihe
kingana n’iminsi 14 ya mbere y’urugamba, bamwe mu bayobozi bakuru ba APR
barishwe bitera icyuho gikomeye mu buyobozi, ndetse na morali ijya hasi
bikomeye mu basirikare hafi ya bose bari basigaye.
Perezida Paul
Kagame muri icyo gihe wari Major yahise ajya ku buyobozi, azana uburyo bushya
bw’imirwanire n’izindi mpinduka nyinshi.
Tariki ya
2 Ukwakira: Hatabarutse uwari
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkotanyi Gen. Maj Gisa Fred Rwigema, arasiwe i
Nyabwishongwezi.
Ku ya 4
Ukwakira: Ingabo z’Abafaransa
300 zaje kurinda abaturage babo babaga mu Rwanda, ari nabwo ingabo za RPA zo
muri batayo ya 9 zafashe Umujyi wa Nyagatare.
Mu ijoro
ryo ku itariki ya 4 bucya ari ku ya 5 Ukwakira, Guverinoma ya Habyarimana yacuze ikinyoma ivuga ko
Inkotanyi zateye Umujyi wa Kigali, biba urwitwazo ubwo yafungaga Abatutsi
basaga ibihumbi 10, na bamwe mu banyapolitiki.
Ku ya 5
Ukwakira : Abasirikare 535
b’Ababiligi n’abo muri Zaire baje gufasha ingabo za Habyarimana.
Ku
itariki ya 6 ni ya 7 : Ingabo
za RPA batayo ya 4 zafashe Gabiro.
Ku ya 8
Ukwakira : Nyuma y’isibaniro
na RPA i Kagitumba, ingabo za FAR zishe Abahima basaga 1,000 bo mu Mutara bo mu
bwoko bw’Abatutsi.
Ku
itariki ya 11 kugera 13 Ukwakira : habaye ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bagera kuri 400 muri Komini
Kibilira mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Ku
itariki ya 23 Ukwakira :
Urupfu rwa Major Bunyenyezi na Major Bayingana, ubwo bagwaga mu mutego
w’umwanzi i Ryabega.
Tariki ya
13 Ugushyingo : Habyarimana
yemereye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gukora, ndetse anavuga ko ubwoko
bugomba gukurwa mu ndangamuntu n’ubwo bitigeze bikorwa.
Ku ya 6
Ukuboza : Ikinyamakuru
Kangura cyashyize ahagaragara amategeko 10 y’Abahutu, umunani muri yo
yashishikarizaga Abahutu kutagirira Umututsi imbabazi.
Mu mwaka
wa 1991
Tariki ya
3 Mutarama : APR-Inkontanyi
yahinduye isura y’imirwano igaba igitero gikomeye mu duce twa Gatuna na Kaniga
mu rwego rwo kwima inzira ibikoresho by’ingabo za Leta.
Ku ya 7
Mutarama : Abanyarwanda
batari bake bakatiwe igihano cy’urupfu bitwa ibyiso by’Inkontanyi.
Ku ya 23
Mutarama : APR yafashe Umujyi
wa Ruhengeri ifungura n’infungwa za politiki harimo na bamwe mu basirikari
bakuru.
Mu mpera
za Mutarama kugera mu ntangiriro za Werurwe : Hishwe Abagogwe bo mu bwoko bw’Abatutsi bari hagati
ya 500 na 1,000.
Mu mwaka
wa 1992
Muri
Werurwe : Habaye iremwa ku
mugaragaro ry’umutwe w’Abahutu b’abahezanguni wiswe CDR byaherekejwe n’iyicwa
ry’Abatutsi bagera kuri 300 mu Bugesera.
Muri
Gicurasi : Igitero gikomeye
cya RPA cyafashe amakomini amwe n’amwe, cyatumye abaturage basaga ibihumbi 350
bava mu byabo.
Muri
Kanama : Abatutsi benshi
barishwe ku Kibuye.
Mu
Gushyingo : Leon Mugesera
yavuze ijambo ku Kabaya (Gisenyi) aho yakanguriraga Abahutu gutsemba Abatutsi,
avuga ko bazasubizwa [aho yavugaga ko bakomoka] muri Ethiopia banyujijwe iya
Nyabarongo.
Mu mwaka
wa 1993
Ku
itariki ya 8 Gashyantare :
RPA yigaruriye agace kanini k’igihugu iza no gusubira inyuma, mu rwego rwo
kumvisha amahanga ko Abatutsi bakomeje kwicwa urubozo.
Ku
itariki ya 8 Werurwe : Ni bwo
hasohotse Raporo Mpuzamanga yerekanaga uruhare rw’ibiro by’umukuru w’igihugu mu
Rwanda, ku bwicanyi bwakorewe Abagogwe muri Perefegitura za Gisenyi na
Ruhengeri.
Ku
itariki ya 7 Mata :
Guverinoma yakiriye iyo raporo, inahakana byimazeyo ibyari biyikubiyemo.
Kanama : Hatangiye kumvikana ibiganiro byo kwangisha abandi
Banyarwanda kurwanya Abatutsi binyuze kuri Radio RTLM.
Tariki ya
4 Kanama : mu gihe RPA na
Guverinoma y’u Rwanda byasabwaga kubahiriza imyanzuro yari ikubiye mu
masezerano ya Arusha, Guverinoma yo yakomeje gutoza imitwe y’ingabo harimo
n’Interahamwe zakoze Jenoside, Impuzamigambi ndetse n’abandi bambari bagombaga
gukora ubwicanyi.
Tariki ya
28 Ukuboza : Batayo ya gatatu
y’ingabo za RPA yageze i Kigali muri CND, hari mu rwego rwo gushinga Guverinoma
y’inzibacyuho yari yaremejwe n’amasezerano ya Arusha.
Mu mwaka
wa 1994
Tariki ya
6 Mata : I Dar-es-Salaam
habereye Inama y’Akarere, ndetse ni na bwo indege yari itwaye Perezida
Habyarimana yahise ihanurwa saa mbiri n’igice z’ijoro (8h30’p.m), ubwo
yiteguraga kugwa ku kibuga cy’indege i Kanombe.
Ku ya 7
Mata : Habaye iyicwa rya
Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana Agathe n’ingabo 10 z’Ababilibi zamurindaga,
hishwe kandi n’abaminisitiri batandukanye n’abandi bo ku ruhande rutavugaga
rumwe n’ubutegetsi bwariho. Ubwo Jenoside yahise itangira i Butare, Gitarama na
Murambi ya Byumba.
Ku ya 8
Mata : Ingabo za RPA zafashe
umugambi wo gutera Kigali, ndetse no guhagarika Jenoside mu maguru mashya.
Tariki ya
14 Mata : Ububiligi
bwategetse hutihuti ingabo zabwo kuva mu Rwanda no mu ngabo za Loni ku buryo
kugeza ku ya 20 uwanyuma mu basirikari babwo yari amaze kuva mu Rwanda.
Ku
itariki ya 18 Mata : RPA
yarashe RTLM ku bw’ikwirakwizwa ry’umwuka mubi w’urwango mu Banyarwanda.
Ku ya 19
Mata : I Butare aho Perezida
Sindikubwabo avuka yatanze imbwirwaruhame ishishikariza abaturage guhaguruka
bakica Abatutsi, bidatsinze umuntu utari ushyigikiye uwo mugambi na we yahise
atangira guhigwa bukware ndetse akanicwa.
Ku 21
Mata : RPA yabohoye Byumba.
Ku
itariki ya 21 na 22 Mata :
Akanama ka Loni Gashinzwe Umutekano mu mwanzuro wa 1912, kategetse ingabo zako
kuva mu Rwanda hagasigara abasirikari 270 gusa.
Ku itariki
ya 30 Mata : RPA yagenzuraga
umupaka wa Rusumo uhana urubibi n’igihugu cya Tanzania.
Ku
itariki ya 16 Gicurasi : RPA
yafunze umuhanda Gitarama-Kigali.
Ku ya 22
Gicurasi : RPA yafashe
ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Kigali n’ikigo cya gisirikare cy’i Kanombe.
Ku
itariki ya 29 Gicurasi : RPA
yafashe Umujyi wa Nyanza.
Ku ya 2
Kamena : RPA yabohoye
Kabgayi.
Ku
itariki ya 13 Kamena : RPA
yafashe Umujyi wa Gitarama aho Guverinoma y’inzibacyuho yakoreraga, ariko ko yo
yari yerekeje ku Gisenyi ku itariki ya 10 Kamena.
Ku ya 21
Kamena : Ku mwanzuro wa Loni
wa 929, Ingabo za mbere z’Abafaransa zageze ku mipaka y’u Rwanda na Zaire mu
rwego rwa “Operation Turquoise”.
Ku
itariki ya 28 : I Genève,
Loni yashize ahagaragara raporo yemeza ko mu Rwanda harimo kuba Jenoside
ikorerwa Abatutsi.
Tariki ya
4 Nyakanga : RPA yabohoye
Umujyi wa Kigali nyuma yo kubohora Butare ku ya 3. Guverinoma yari iriho yahise
yerekeza mu buhungiro muri Zaire.
Ku ya 14
Nyakanga : RPA yabohoye
Umujyi wa Ruhengeri.
Ku ya 17
Nyakanga : RPA yabohoye
Umujyi wa Gisenyi.
Ku
itariki ya 19 Nyakanga : Ni
bwo hashinzwe Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ihagarikwa ku mugaragaro
rya Jenoside.
Kuri izo
tariki urusaku rw’amasasu rwarahagaze mu mujyi wa Kigali, iki kiba ikimenyetso
cyo guhagarikwa kwa Jenoside yarimo ikorerwa Abatutsi, aho ingabo za RPA
zabashije guhashya iza FAR n’Interahamwe, benshi muri aba bahungira muri Zaire.
Ntibyari byoroheye ingabo 600 za FPR Inkotanyi ubwo indege ya Habyarimana yaraswaga
Nyuma
y’iminota nk’ine gusa indege ya Habyarimana imaze kuraswa mu ijoro ryo kuwa 6
Mata 1994, abasirikare ba leta bar i Kanombe batangiye kuturasaho ndetse
n’abari ku Kacyiru bose bafatanya kuturasa. Ntibyari byoroshye kuko twari bake
ugereranyije n’umwanzi. (...) Twafashijwe n’imbunda 12,7mm Anti-aircraft yari
iri hano yadufashaga kurasa kure (igeza mu birometero bibiri) bityo tugasunika
umwanzi ari nako ingabo ziri ku butaka zibasha kwigira imbere.
Ku itariki ya 11 Mata 1994 nibwo aba basirikare babashije kubona ubutabazi ubwo batayo ya Alpha yabaga mu karere ka Gicumbi yasesekaraga i Kigali maze ibongerera ingufu babasha gufata uduce dutandukanye mu mujyi.
Koloneli wavuye ku rugerero Nyamurangwa Fred wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel waje gufasha ingabo 600 zari muri CND, ni we wayoboye ingabo zafashe uduce dutandukanye kuva ku Gisimenti, Kicukiro kugeza ku i Rebero.
Nyamurangwa yagize ati “Byadutwaye umunsi umwe gusa kugira ngo tugere ku i Rebero aho twahuraga n’interahamwe n’izi ngabo.
Mu gihe izi ngabo zarwanaga, zihutiraga no kurokora abantu batandukanye bari hafi y’agace zari ziherereyemo aho ndetse Minisitiri w’uburezi Dr. Biruta Vincent yarokowe mu ba mbere kuko yari aturanye neza na CND ndetse anagira uruhare runini mu kuvura inkomere zari muri iyi nyubako.
Kuri iyi nyubako ikoreramo Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ubu hagiye gutahwa ibishushanyo by’ubugeni byibutsa urugamba rutoroshye izi ngabo 600 zanyuzemo kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe tariki 4 Nyakanga 1994. Harateganywa kwandika amateka y’ibyebereye kuri iyi nyubako bityo ngo bifashe n’abo mu gihe kizaza kuzamenya neza inzira y’urugamba rwo kubohora igihugu
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire