mercredi 5 novembre 2014

Amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda kuva mu 1990


Amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda kuva mu 1990

 

Mu mwaka wa 1990 :

Tariki ya 1 Ukwakira: umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’intambara.
APR (Armée Patriotique Rwandaise), ishami rya gisirikare rya FPR ku ikubitiro ryari riyobowe na Gen. Maj Fred Gisa Rwigema, gusa ubutegetsi bwa Habyarimana bubifashijwemo n’abacanshuro bwabashije gukoma mu nkokora APR .
Mu gihe kingana n’iminsi 14 ya mbere y’urugamba, bamwe mu bayobozi bakuru ba APR barishwe bitera icyuho gikomeye mu buyobozi, ndetse na morali ijya hasi bikomeye mu basirikare hafi ya bose bari basigaye.
Perezida Paul Kagame muri icyo gihe wari Major yahise ajya ku buyobozi, azana uburyo bushya bw’imirwanire n’izindi mpinduka nyinshi.

Tariki ya 2 Ukwakira: Hatabarutse uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkotanyi Gen. Maj Gisa Fred Rwigema, arasiwe i Nyabwishongwezi.

Ku ya 4 Ukwakira: Ingabo z’Abafaransa 300 zaje kurinda abaturage babo babaga mu Rwanda, ari nabwo ingabo za RPA zo muri batayo ya 9 zafashe Umujyi wa Nyagatare.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 4 bucya ari ku ya 5 Ukwakira, Guverinoma ya Habyarimana yacuze ikinyoma ivuga ko Inkotanyi zateye Umujyi wa Kigali, biba urwitwazo ubwo yafungaga Abatutsi basaga ibihumbi 10, na bamwe mu banyapolitiki.

Ku ya 5 Ukwakira : Abasirikare 535 b’Ababiligi n’abo muri Zaire baje gufasha ingabo za Habyarimana.

Ku itariki ya 6 ni ya 7 : Ingabo za RPA batayo ya 4 zafashe Gabiro.

Ku ya 8 Ukwakira : Nyuma y’isibaniro na RPA i Kagitumba, ingabo za FAR zishe Abahima basaga 1,000 bo mu Mutara bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ku itariki ya 11 kugera 13 Ukwakira : habaye ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bagera kuri 400 muri Komini Kibilira mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

Ku itariki ya 23 Ukwakira : Urupfu rwa Major Bunyenyezi na Major Bayingana, ubwo bagwaga mu mutego w’umwanzi i Ryabega.

Tariki ya 13 Ugushyingo : Habyarimana yemereye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gukora, ndetse anavuga ko ubwoko bugomba gukurwa mu ndangamuntu n’ubwo bitigeze bikorwa.

Ku ya 6 Ukuboza : Ikinyamakuru Kangura cyashyize ahagaragara amategeko 10 y’Abahutu, umunani muri yo yashishikarizaga Abahutu kutagirira Umututsi imbabazi.
Mu mwaka wa 1991

Tariki ya 3 Mutarama : APR-Inkontanyi yahinduye isura y’imirwano igaba igitero gikomeye mu duce twa Gatuna na Kaniga mu rwego rwo kwima inzira ibikoresho by’ingabo za Leta.

Ku ya 7 Mutarama : Abanyarwanda batari bake bakatiwe igihano cy’urupfu bitwa ibyiso by’Inkontanyi.

Ku ya 23 Mutarama : APR yafashe Umujyi wa Ruhengeri ifungura n’infungwa za politiki harimo na bamwe mu basirikari bakuru.

Mu mpera za Mutarama kugera mu ntangiriro za Werurwe : Hishwe Abagogwe bo mu bwoko bw’Abatutsi bari hagati ya 500 na 1,000.

Mu mwaka wa 1992
Muri Werurwe : Habaye iremwa ku mugaragaro ry’umutwe w’Abahutu b’abahezanguni wiswe CDR byaherekejwe n’iyicwa ry’Abatutsi bagera kuri 300 mu Bugesera.

Muri Gicurasi : Igitero gikomeye cya RPA cyafashe amakomini amwe n’amwe, cyatumye abaturage basaga ibihumbi 350 bava mu byabo.

Muri Kanama : Abatutsi benshi barishwe ku Kibuye.
Mu Gushyingo : Leon Mugesera yavuze ijambo ku Kabaya (Gisenyi) aho yakanguriraga Abahutu gutsemba Abatutsi, avuga ko bazasubizwa [aho yavugaga ko bakomoka] muri Ethiopia banyujijwe iya Nyabarongo.
Mu mwaka wa 1993

Ku itariki ya 8 Gashyantare : RPA yigaruriye agace kanini k’igihugu iza no gusubira inyuma, mu rwego rwo kumvisha amahanga ko Abatutsi bakomeje kwicwa urubozo.

Ku itariki ya 8 Werurwe : Ni bwo hasohotse Raporo Mpuzamanga yerekanaga uruhare rw’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Rwanda, ku bwicanyi bwakorewe Abagogwe muri Perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri.

Ku itariki ya 7 Mata : Guverinoma yakiriye iyo raporo, inahakana byimazeyo ibyari biyikubiyemo.
Kanama : Hatangiye kumvikana ibiganiro byo kwangisha abandi Banyarwanda kurwanya Abatutsi binyuze kuri Radio RTLM.

Tariki ya 4 Kanama : mu gihe RPA na Guverinoma y’u Rwanda byasabwaga kubahiriza imyanzuro yari ikubiye mu masezerano ya Arusha, Guverinoma yo yakomeje gutoza imitwe y’ingabo harimo n’Interahamwe zakoze Jenoside, Impuzamigambi ndetse n’abandi bambari bagombaga gukora ubwicanyi.

Tariki ya 28 Ukuboza : Batayo ya gatatu y’ingabo za RPA yageze i Kigali muri CND, hari mu rwego rwo gushinga Guverinoma y’inzibacyuho yari yaremejwe n’amasezerano ya Arusha.

Mu mwaka wa 1994

Tariki ya 6 Mata : I Dar-es-Salaam habereye Inama y’Akarere, ndetse ni na bwo indege yari itwaye Perezida Habyarimana yahise ihanurwa saa mbiri n’igice z’ijoro (8h30’p.m), ubwo yiteguraga kugwa ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Ku ya 7 Mata : Habaye iyicwa rya Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana Agathe n’ingabo 10 z’Ababilibi zamurindaga, hishwe kandi n’abaminisitiri batandukanye n’abandi bo ku ruhande rutavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho. Ubwo Jenoside yahise itangira i Butare, Gitarama na Murambi ya Byumba.

Ku ya 8 Mata : Ingabo za RPA zafashe umugambi wo gutera Kigali, ndetse no guhagarika Jenoside mu maguru mashya.
Tariki ya 14 Mata : Ububiligi bwategetse hutihuti ingabo zabwo kuva mu Rwanda no mu ngabo za Loni ku buryo kugeza ku ya 20 uwanyuma mu basirikari babwo yari amaze kuva mu Rwanda.

Ku itariki ya 18 Mata : RPA yarashe RTLM ku bw’ikwirakwizwa ry’umwuka mubi w’urwango mu Banyarwanda.

Ku ya 19 Mata : I Butare aho Perezida Sindikubwabo avuka yatanze imbwirwaruhame ishishikariza abaturage guhaguruka bakica Abatutsi, bidatsinze umuntu utari ushyigikiye uwo mugambi na we yahise atangira guhigwa bukware ndetse akanicwa.

Ku 21 Mata : RPA yabohoye Byumba.

Ku itariki ya 21 na 22 Mata : Akanama ka Loni Gashinzwe Umutekano mu mwanzuro wa 1912, kategetse ingabo zako kuva mu Rwanda hagasigara abasirikari 270 gusa.

Ku itariki ya 30 Mata : RPA yagenzuraga umupaka wa Rusumo uhana urubibi n’igihugu cya Tanzania.

Ku itariki ya 16 Gicurasi : RPA yafunze umuhanda Gitarama-Kigali.

Ku ya 22 Gicurasi : RPA yafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Kigali n’ikigo cya gisirikare cy’i Kanombe.

Ku itariki ya 29 Gicurasi : RPA yafashe Umujyi wa Nyanza.
Ku ya 2 Kamena : RPA yabohoye Kabgayi.

Ku itariki ya 13 Kamena : RPA yafashe Umujyi wa Gitarama aho Guverinoma y’inzibacyuho yakoreraga, ariko ko yo yari yerekeje ku Gisenyi ku itariki ya 10 Kamena.

Ku ya 21 Kamena : Ku mwanzuro wa Loni wa 929, Ingabo za mbere z’Abafaransa zageze ku mipaka y’u Rwanda na Zaire mu rwego rwa “Operation Turquoise”.

Ku itariki ya 28 : I Genève, Loni yashize ahagaragara raporo yemeza ko mu Rwanda harimo kuba Jenoside ikorerwa Abatutsi.

Tariki ya 4 Nyakanga : RPA yabohoye Umujyi wa Kigali nyuma yo kubohora Butare ku ya 3. Guverinoma yari iriho yahise yerekeza mu buhungiro muri Zaire.

Ku ya 14 Nyakanga : RPA yabohoye Umujyi wa Ruhengeri.

Ku ya 17 Nyakanga : RPA yabohoye Umujyi wa Gisenyi.

Ku itariki ya 19 Nyakanga : Ni bwo hashinzwe Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ihagarikwa ku mugaragaro rya Jenoside.

Kuri izo tariki urusaku rw’amasasu rwarahagaze mu mujyi wa Kigali, iki kiba ikimenyetso cyo guhagarikwa kwa Jenoside yarimo ikorerwa Abatutsi, aho ingabo za RPA zabashije guhashya iza FAR n’Interahamwe, benshi muri aba bahungira muri Zaire.

Ntibyari byoroheye ingabo 600 za FPR Inkotanyi ubwo indege ya Habyarimana yaraswaga

 

Nyuma y’iminota nk’ine gusa indege ya Habyarimana imaze kuraswa mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994, abasirikare ba leta bar i Kanombe batangiye kuturasaho ndetse n’abari ku Kacyiru bose bafatanya kuturasa. Ntibyari byoroshye kuko twari bake ugereranyije n’umwanzi. (...) Twafashijwe n’imbunda 12,7mm Anti-aircraft yari iri hano yadufashaga kurasa kure (igeza mu birometero bibiri) bityo tugasunika umwanzi ari nako ingabo ziri ku butaka zibasha kwigira imbere.

Hafi y’inteko ishinga amategeko mu masangano y’imihanda yo ku Kimihurura, hari inkambi y’abasirikare barindaga Umukuru w’igihugu (Camp GP), ari nacyo kibazo gikomeye aba basirikare 600 bahuye nacyo ariko babasha kubanesha bafata ikigo.
Ku itariki ya 11 Mata 1994 nibwo aba basirikare babashije kubona ubutabazi ubwo batayo ya Alpha yabaga mu karere ka Gicumbi yasesekaraga i Kigali maze ibongerera ingufu babasha gufata uduce dutandukanye mu mujyi.
Koloneli wavuye ku rugerero Nyamurangwa Fred wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel waje gufasha ingabo 600 zari muri CND, ni we wayoboye ingabo zafashe uduce dutandukanye kuva ku Gisimenti, Kicukiro kugeza ku i Rebero.
Nyamurangwa yagize ati “Byadutwaye umunsi umwe gusa kugira ngo tugere ku i Rebero aho twahuraga n’interahamwe n’izi ngabo.
Mu gihe izi ngabo zarwanaga, zihutiraga no kurokora abantu batandukanye bari hafi y’agace zari ziherereyemo aho ndetse Minisitiri w’uburezi Dr. Biruta Vincent yarokowe mu ba mbere kuko yari aturanye neza na CND ndetse anagira uruhare runini mu kuvura inkomere zari muri iyi nyubako.
Kuri iyi nyubako ikoreramo Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ubu hagiye gutahwa ibishushanyo by’ubugeni byibutsa urugamba rutoroshye izi ngabo 600 zanyuzemo kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe tariki 4 Nyakanga 1994. Harateganywa kwandika amateka y’ibyebereye kuri iyi nyubako bityo ngo bifashe n’abo mu gihe kizaza kuzamenya neza inzira y’urugamba rwo kubohora igihugu








jeudi 30 octobre 2014

Génocide des Tutsis 1994 et Des Génocides par tout dans le monde.( Avant le xvie et au xxie siècle)


 Génocides par tout dans le monde.

xixe siècle




170.000.000 DE MORTS AU 20 eme Siecle seulement!

xxie siècle


le chemin  vers la genocide!

Génocide des Tutsis au Rwanda



Le génocide des Tutsis est un génocide qui eut lieu du 7 avril 1994 à juillet 1994 au Rwanda, un pays d'Afrique de l'Est
Le1er octobre 1990, des Rwandais exilés et regroupés au sein du FPR décidèrent de revenir au pays à partir de l'Ouganda, et de prendre le pouvoir par les armes. En réponse, les autorités rwandaises menèrent une double stratégie : se défendre avec l'armée contre l'agression militaire du FPR et « liquider » tous les Tutsi de l'intérieur du Rwanda. Les autorités rwandaises perdirent la guerre civile au profit du FPR mais atteignirent en revanche leur objectif génocidaire contre les Tutsis.
L'ONU estime qu'environ 800 000  tutsi, ont perdu la vie durant ces trois mois et  les Hutus qui se sont montrés solidaires des Tutsis ont été tués comme traîtres à la cause hutu. D'une durée de cent jours, ce fut le génocide le plus rapide de l'histoire et celui de plus grande ampleur quant au nombre de morts par jour. Il convient de souligner qu'un génocide n'est pas qualifié comme tel en raison du nombre de morts, mais sur une analyse juridique de critères définis à l'époque par laConvention pour la prévention et la répression du crime de génocide du 9 décembre 1948 de l'ONU. Cette convention définit qu'un génocide est « commis dans l'intention de détruire, en tout ou en partie, un groupe national, ethnique, racial ou religieux, comme tel ».


Chemin vers la vie






MEMORIAL EN L'HONNEUG DES SOLDATS ONUSINS BELGES MORTS LORS DU GENOCIDE.


SERGENT YANNICK LEROY (lui refusait de deposer l'arme comme ses collegeus)







Le déroulement du génocide.

Chronologie.

6 avril 1994 : les présidents rwandais et burundais, Juvénal Habyarimana et Cyprien Ntaryamira, meurent, lorsque leur avion, qui s'apprêtait à atterrir à Kigali, est abattu par un missile.
7 avril 1994 : Plusieurs personnalités politiques modérées sont assassinées, empêchant tout règlement pacifique de la crise, ainsi que dix casques bleus belges de la MINUAR. Des barrières sont dressées par des milices Hutus à Kigali puis dans le reste du pays, et, au vu de leurs cartes d'identité, les Tutsis sont systématiquement assassinés.
8 avril 1994 : offensive majeure[réf. nécessaire] lancée par le Front patriotique rwandais (FPR) dans le but de s'emparer de la capitale. La France et la Belgique évacuent leur ressortissants. Dans les jours qui suivent, des centres où se réfugient les Tutsis (écoles, églises, ...) sont attaqués et leurs occupants massacrés par les Hutus, appuyés par les FAR.
14 avril 1994 : le gouvernement belge annonce qu'il retire son contingent de casques bleus de la MINUAR.
21 avril 1994 : après avoir constaté les difficultés à mettre en place un cessez-le-feu entre le FPR et les FAR et l'échec probable du processus d'Arusha, le Conseil de sécurité des Nations Unies (où siège le Rwanda depuis le 1er janvier 1994), après avoir hésité une semaine entre diverses options (renforcement de la MINUAR, ou bien maintien sous condition, ou bien maintien d'une force réduite, ou bien retrait total), prend la décision de réduire la MINUAR à un strict minimum. Cette force de maintien de la paix passe de 2500 à 250 hommes et a pour but de servir d'intermédiaire entre les deux parties. Ses possibilités de secours humanitaire ou de protection des populations sont extrêmement réduites37.
30 avril 1994 : le Conseil de sécurité de l'ONU exige un cessez-le-feu entre les FAR et le FPR, mais se limite à des actions diplomatiques et humanitaires. Dans une déclaration de son président, le Conseil de sécurité désigne à demi-mot le responsable principal des tueries (« Des attaques contre des civils sans défense ont été lancées dans tout le pays, et en particulier dans des zones contrôlées par des membres ou des partisans des forces armées du Gouvernement intérimaire du Rwanda »). Il se refuse cependant à prononcer le mot de génocide, même s'il rappelle que « l’élimination des membres d’un groupe ethnique avec l’intention de détruire ce groupe totalement ou partiellement constitue un crime qui tombe sous le coup du droit international », ce qui est quasiment mot à mot les termes de la Convention sur le génocide38. A cette date, le nombre de victimes civiles est estimé39 à 200 000. Le terme explicite de génocide est quant à lui déjà utilisé depuis plusieurs jours par plusieurs intervenants40.
17 mai 1994 : le Conseil de sécurité de l'ONU décrète un embargo sur les armes à destination du Rwanda41. Cet embargo sera peu respecté, des armes continuant à arriver par Goma pour armer les FAR, et par l'Ouganda pour armer le FPR.
31 mai 1994 : un rapport du secrétaire général des Nations-Unies au Conseil de sécurité évalue le nombre de victimes entre 250 000 et 500 000. Ce rapport souligne également que « les massacres et les tueries avaient été systématiques et qu'il ne faisait guère de doute que les événements en question constituent un génocide ». Ses conclusions énoncent que « la réaction tardive de la communauté internationale à la situation tragique que connaît le Rwanda démontre de manière éloquente qu'elle est totalement incapable de prendre d'urgence des mesures décisives pour faire face aux crises humanitaires étroitement liées à un conflit armé. Après avoir rapidement ramené la présence sur le terrain de la MINUAR à son niveau minimum, puisque le mandat initial de celle-ci ne lui permettait pas d'intervenir lorsque les massacres ont commencé, la communauté internationale, près de deux mois plus tard, semble paralysée, même s'agissant du mandat révisé établi par le Conseil de sécurité. Nous devons tous reconnaître, à cet égard, que nous n'avons pas su agir pour que cesse l'agonie du Rwanda et que, sans mot dire, nous avons ainsi accepté que des êtres humains continuent de mourir »42.
8 juin 1994 : le Conseil de sécurité dénonce les actes de génocide43 commis au Rwanda. Il étend le mandat de la MINUAR aussi bien dans la durée (prolongation jusqu'en décembre 1994), que dans les moyens d'action (défense des sites de réfugiés). Il appelle les États membres de l'ONU à apporter des ressources pour permettre le renforcement de la MINUAR44. Devant l'avancée du FPR et par crainte de représailles,1 500 000 Hutus fuient vers l'ouest du pays.
22 juin 1994 : avec l'autorisation de l'ONU45, la France lance l'opération Turquoise : des soldats français arrivent dans le sud-ouest du Rwanda pour établir une zone humanitaire sécuritaire pour les réfugiés. Pourtant, les massacres de Tutsi continuent, même dans la « zone de sécurité » contrôlée par la France.
4 juillet 1994 : prise de contrôle de la capitale par le FPR.
16 juillet 1994 : alors que les FAR sont en déroute, un communiqué de la Maison-Blanche annonce la fermeture de l'ambassade du Rwanda aux États-Unis, l'expulsion de son personnel, l'annonce de consultations auprès des membres du Conseil de sécurité de l'ONU dans le but de retirer son siège au Rwanda, et le blocage des avoirs financiers du Rwanda aux États-Unis46.
La date couramment retenue comme fin du génocide est le 17 juillet 1994, date où le FPR contrôle l'essentiel du pays. À cette date, 800 000 Tutsis ou Hutus modérés ont été massacrés. Un million de Rwandais, fuyant le FPR, ont franchi la frontière avec le Zaïre47. Les forces armées rwandaises (FAR), les dirigeants et exécutants hutus fuient également au Zaïre dont la frontière est contrôlée par l'opération Turquoise qui les laisse passer avec leur armement48. Le drame va maintenant toucher cette population, qui a parfois été contrainte de participer activement au génocide, et désormais prise en étau entre le FPR et les milices responsables du génocide, qui prennent la direction des camps de réfugiés. Le 18 juillet, le FPR déclare un cessez-le-feu unilatéral.